UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA RUSIZI

AHO UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA RUSIZI BUKORERA

 
Ibiro by'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye Rwa RUSIZI, buhererye mu Mudugudu wa Mont Cyangugu, Akagari ka CYANGUGU, Umurenge wa KAMEMBE mu Karere ka RUSIZI , Mu Ntara y’Iburengerazuaba; bukaba bukorera mu nyubako yegeranye  n'iyo Urukiko rwa RUSIZI kuri uru rwego rukoreramo.

Uru rwego rukaba rufite ububasha mu turere twa: Rusizi na  Nyamasheke.


SERVICE ZITANGWA MU BUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA RUSIZI

1.    Kumenyesha abaturage   imyanzuro yafatiwe amadosiye yabo
2.    Kwakira no gufasha abahohotewe n’abatangabuhamya
3.    Kwakira abifuza kubonana n’umushinjacyaha ukuriye abandi ku Rwego Rwisumbuye rwa RUSIZI
4.    Kumenyasha abaturage  igihe dosiye zabo zaregewe urukiko.
5.    Kwakira amadosiye avuye muri Police
6.    Kwakira abaturage baza kugura  dosiye zabo z’impanuka
7.    Kwakira abaje kwitaba Ubushinjacyaha
8.    Gutanga icyemezo cy’uko wafunzwe cyangwa utafunzwe.