UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE

AHO UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE BUKORERA
Ibiro by'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye Rwa NYARUGENGE, buhererye mu Akagari ka KIVUGIZA , Umurenge wa NYAMIRAMBO mu Karere ka NYARUGENGE, mu Mujyi wa Kigali; bukaba bukorera mu nyubako imwe n'iyo Urukiko rwa Nyarugenge kuri uru rwego rukoreramo.
Uru rwego rukaba rufite ububasha mu turere twa: Nyarugenge na Kicukiro
SERVICE ZITANGWA MU BUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE
1. Kumenyesha abaturage imyanzuro yafatiwe amadosiye yabo
2. Kwakira no gufasha abahohotewe n’abatangabuhamya
3. Kwakira abifuza kubonana n’umushinjacyaha ukuriye abandi ku Rwego rwisumbuye rwa NYARUGENGE
4. Kumenyasha abaturage igihe dosiye zabo zaregewe urukiko.
5. Kwakira amadosiye avuye muri Police
6. Kwakira abaturage baza kugura dosiye zabo z’impanuka
7. Kwakira abaje kwitaba Ubushinjacyaha