UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA MUSANZE

AHO UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA MUSANZE BUKORERA
Ibiro by'Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, bihererye mu Kagari ka Kigombe , Umurenge wa Muhoza , mu Karere ka Musanze, Intara y’ Amajyaruguru .
Bukaba bukorera mu nyubako imwe n'iyo Urukiko rwa Musanze kuri uru rwego rukoreramo.
Uru rwego rukaba rufite ububasha mu turere twa: Musanze, Burera na Gakenke
SERVICE ZITANGWA MU BUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA MUSANZE
1. Kumenyesha abaturage imyanzuro yafatiwe amadosiye yabo
2. Kwakira no gufasha abahohotewe n’abatangabuhamya
3. Kwakira abifuza kubonana n’umushinjacyaha ukuriye abandi ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze
4. Kumenyasha abaturage igihe dosiye zabo zaregewe urukiko.
5. Kwakira amadosiye avuye muri Police
6. Kwakira abaturage baza kugura dosiye zabo z’impanuka
7. Kwakira abaje kwitaba Ubushinjacyaha
8. Gutanga icyemezo cy’uko wafunzwe cyangwa utafunzwe.