HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGABO WASAMBANYIJE UMWANA W’IMYAKA 7

Ubushinjacyaha  ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 55 ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa  w’imyaka 7 w’umuturanyi.

Icyaha uregwa akurikiranyweho  n’Ubushinjacyaha  cyakozwe mu gihe cya saa yine z’amanywa  ku wa 28/04/2022 mu  mu mudugudu wa Bambiro, Akagari ka Gisakura,Umurenge wa Simbi  mu Karere ka Huye, mu cyumba cyarimo imbaho, bivuzwe n’umwana yasambanyije .


Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamusambanyije amukuye aho yakinaga n’abandi bana, ko yabitewe n’ amadayimoni na primus 2 yari amaze kunywa.

Uyu mugabo akaba kandi  yari yarahamijwe icyaha cya jenoside afungwa imyaka 9.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cya burundu , hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
 

Share Button