HUYE : UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGORE UKEKWAHO KWIHEKURA

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugore w’imyaka 26 ukekwaho kwica umwana yari amaze kubyara amutaye mu musarane.

Icyaha cyamenyekanye ku wa 29/04/2022,  mu mudugudu wa Gihama, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, ubwo basangaga uruhinja rwapfuye rwatawe mu musarani.

Mu ibazwa rye, ukekwa yemera ko yamubyaye mu ijoro ryo ku wa 19/04/2022, agahita amuniga akamujugunya mu musarani, abitewe n’uko yasabye uwamuteye inda kumukoshereza akabyanga  ahubwo agahita yigendera.

Icyaha cyo kwihekura akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo kigera ku myaka 7, hashingiwe ku ngingo y’108 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Share Button