Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w'imyaka 40 ukekwaho kuba mu ijoro ryo ku wa 25/04/2022 yarishe umugore we w’imyaka 35 amukubise ifuni.
Icyaha cyabaye mu ma sa sita z’ijoro,mu mudugudu wa Karambi, Akagari ka Gishihe, Umurenge wa Kigoma, Akarere ka Huye, aho yamukubise . Mu ibazwa rye, ukekwa avuga ko yatonganye n’umugore we, amubwira ko n’inda atwite atari iye, maze agira umujinya arabyuka n’itoroshi afata ifuni yari ikingishije urugi, amusanga aho aryamye ayimukubita mu mutwe ahita apfa, asiga amukingiranye hamwe n’umwana bari kumwe ajya kuri Polisi kubivuga.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye ,yahanishwa igifungo cya burundu, nk'uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.