MUSANZE: HASOMWE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BWAREZEMO ABANTU BATANU BAKEKWAGAHO KWICA UMUSORE W’IMYAKA 21 BAKAMUJUGUNYA MU MUSARANE

Ku italiki 28/04/2022 ku Cyicaro cy’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze hasomwe Urubanza rw’abantu 5 bari bakurikiranweho icyaha cyo  kwica umusore w’imyaka 21 bakamuta mu musarani. Babiri mu baregwa bahawe igihano cya burundu, umwe ahanishwa igihano cy’umwaka, abandi babiri bagirwa abere. Abahamwe n’icyaha kandi baciwe   n’indishyi zingana na miliyoni 18.

Nk’uko byari byagaragajwe n’Ubushinjacyaha mu iburanisha ry’urwo rubanza, ku italiki ya 13/08/2021 umusore witwa HABIMANA Gad wari umaze igihe gito arangije amashuli yisumbuwe,  yahamagawe n’umwe muri aba baregwa  kuri telefoni amubwira ko yamuboneye LAPTOP yo kugura mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera hafi ya Centre ya Kidaho. Uyu HABIMANA Gad yahise ahaguruka mu Karere ka Musanze yerekeza aho uwamuhagaye aherereye ariko kuva icyo gihe ntiyongera kuboneka.

Nyuma y’uko ababyeyi bamubuze, batanze ikirego kuri RIB hatangira iperereza. Ku italiki ya 16/08/2021 nibwo haje kuboneka umwe mu bakekwa kwica uyu musore afite telephone ya nyakwigendera aje gukurishamo password ku muntu ukora amatelefoni muri centre ya Kidaho. Akimara gufatwa yasobanuye uburyo yishe HABIMANA Gad ndetse avuga n’abo bafatanyije.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 62 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwari bwabasabiye ibihano bitandukanye harimo n’igifungo cya burundu.

Share Button