HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGABO WISHE MUGENZI WE

Ubushinjacyaha bukurikiranye umugabo w’imyaka 30 ukekwaho kuba yarishe mugenzi we  w’imyaka 18 y’amavuko amuteye  icyuma mu gatuza .

Icyaha cyabaye ku wa 07/01/2022 mu gihe cya saa yine z’ijoro mu  mudugudu w’Agacyamu, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye ho mu  Karere ka Huye, bapfuye umukobwa w’indaya yashakaga gutahana bakamwangira .
Mu ibazwa rye, ukekwa  yemera ko ari we wamuteye icyuma nyuma y’uko bashwanye bapfuye indaya yashakaga gutahana bakamwangira n’inzoga  yari yanyoye.

     
Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cya burundu, nk'uko giteganywa  kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Share Button