HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE ABANTU BAKEKWAHO GUKORA NO GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO

Ubushinjacyaha bukurikiranye abagabo babiri bakekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo bari mu bukwe bwo gusaba no gukwa.  

Icyaha cyabaye ku itariki ya 19/12/2021 mu  mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo ho mu  Karere ka Nyanza, ubwo bari mu gikorwa cyo kugenzura ko abaje mu bukwe bwo gusaba no gukwa bipimishije COVID 19.

Mu ibazwa ryabo, ukekwa yemera ko yahinduye ubutumwa bwari kuri terefoni ye yari yarohererejwe na RBC ko yipimishije COVID 19, agashyiramo amazina y’undi muntu  akabumwoherereza kandi ataripimishije maze nawe abwereka Polisi yarimo kugenzura ahita atahurwa ko atipimishije, bombi babisabira imbabazi.

Icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho kiramutse kibahamye  bahanishwa  igifungo kigera ku myaka 7 cyangwa ihazabu igera kuri 5 000 000, hashingiwe ku ngingo ya 276 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Share Button