MUHANGA:UBUSHINJACYAHA BWAKIRIYE DOSIYE Y’UMUSORE WASAMBANYIJE NYINA AKANAMUKUBITA

Ku wa 11 Mutarama 2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirijwe dosiye y’umusore wasambanyije ku gahato nyina akanamukubita.


Umusore wavutse 1997 wo mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo, yakururiye nyina mu buriri aramusambanya.
Ukekwa akaba yemera icyaha akavuga ko yumvaga yifuje nyina, akamukururira mu cyumba akamusambanya. Umukecuru wasambanyijwe akaba yaravutse 1961.Uyu mukecuru akaba avuga ko umwana we wamusambanyije asanzwe anywa ibiyobyabwenge.

 Umukecuru  avuga ko na mbere yo gusambanywa, uwo muhungu we yabanje kumunigagura   bapfuye ko yamureze kuri mushiki we ko yamwibye ibigori. 
  
Uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ndetse n’icyaha cyo gukubita umubyeyi.

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, ni icyaha gihanishwa igifungo cya burundu, giteganywa mu ngingo ya 134 al.5 pt.3 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gukubita umubyeyi ni icyaha gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ebyiri y’u Rwanda (2.000.000 frw), kikaba giteganywa n’ingingo ya 121 al.2 y’Itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
 

Share Button