RUBAVU: UBUSHINJACYAHA BWAREGEYE MU MIZI UMUGABO UKURIKIRANYWEHO KWICA UMUGORE N’UMWANA BABYARANYE.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwaregeye Urukiko rwisumbuye uwitwa Niyonshuti Gaston ukekwaho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake yakoze mu ijoro ryo ku wa 19/11/2021.

Ku italiki ya 19 Ugushyingo 2021 mu ma saa yine z'ijoro uregwa  ari mu Mudugudu wa Cyahafi , mu Kagari ka Gatega  mu Murenge wa Hindiro , mu Karere ka Ngororero, Intara y’ iburengerazuba  yishe umugore yari yarateye inda n’umwana babyaranye nyuma yo kubakata amajosi akoresheje icyuma.

Niyonshuti Gaston yashyize mu bikorwa umugambi yateguye wo kwica umukobwa  yari yarateye inda bakabyarana umwana w'umukobwa   akabona atazajya abona indezo, ibyo bikiyongeraho ko  atanashaka ko umugore we babana barashyingiranwe byemewe n'amategeko amenya ko yabyaranye n'undi mugore.

 Niyonshuti  akoresheje uburiganya ,yashutse  nyakwigendera  ko agiye kumuha aho akorera kugira ngo ajye abona ibitunga umwana bayaranye, nibwo yashatse inzu mu Murenge wa Hindiro arayikodesha arangije akura uwo mukobwa mu Murenge wa Bwira aho akomoka amubwira ko agiye kumukoderesha inzu mu Murenge wa Hindiro muri centre ya Gatega bayijyamo banayiraramo .

Mu ijoro ryo ku wa 19/11/2021  bigeze nijoro nibwo yamwishe hamwe n'umwana babyaranye abakase ijosi , abasigamo arigendera nyuma biza kumenyekana bukeye kuko we yari yamaze gutoroka nyuma aza gufatirwa ku mupaka w'u Rwanda na DRC.

 Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 107 y’itegeko y'itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange 

Share Button