NGOMA: UBUSHINJACYAHA BWAREGEYE MU MIZI UMUGABO UKURIKIRANYWEHO KWICA SE

Ku italiki ya 24 Ugushyingo 2021 mu ma saa yine z'amanywa uregwa  ari mu Mudugudu wa Nyantoki, mu Kagari ka Budahanda, mu Murenge wa Musha , mu Karere ka Rwamagana, Intara y’ iburasirazuba yarari mu murima afite agafuni ari kubagara ibishyimbo,   ise  yamusanze muri uwo murima aramubwira ngo ajya amwiba ubwatsi akabugurisha atabumuhaye , ahita abangura ako gafuni akamukubita inshuro ya mbere mu mutwe arakomereka ,akamukubita inshuro ya kabiri ku kananwa yikubita hasi  arongera akamukubita mu musaya no mu mutwe aramwica. Amaze kumwica arirukanka ajya kubibwira abaturage barimo kubagara ibishyimbo aho hafi ko amaze kwica se  ,  na bo bahita bamushyikiriza inzego z'umutekano.

Naramuka ahamwe n’ icyaha azahanishwa ingingo ya  107 y'itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu. 

Share Button