HUYE: UMUGABO UKEKWAHO GUKUBITA UMUGORE WE IFUNI YABURANISHIJWE

 Ku wa 02/12/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 59 wakubise umugore we aramukomeretsa.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo kuwa 8/11/2021 mu mudugudu wa Binda, Akagari ka Kibayi, Umurenge wa Mugombwa ,Akarere ka Gisagara aho  yamukubise agafuni  ku gahanga agakizwa n’abaje bahuruye.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’uko umugore yari yatashye atinze akeka ko avuye gusambana, abisabira imbabazi .

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 08 n’ihazabu ya miliyoni imwe  aregwa hashingiwe ku ngingo y’121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 09 Ukuboza 2021 i saa cyenda z’amanywa.

Share Button