RUSIZI: UMUGENZACYAHA WASAMBANYIJE UMUGORE WARI UFUNGIYE MURI KASHO YAKATIWE IGIFUNGO CY’IMYAKA 12

Kuri uyu wa 30/11/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo uwahoze ari umugenzacyaha wasambanyije umugore wari ufungiye muri Kasho, rumuhanisha  igifungo cy’imyaka 12 runamutegeka guha uwo yahohoteye indishyi zingana n’amafaranga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana ane (5.400.000 Frws).  

Urubanza rwasomwe rwaburanishijwe ku wa 23/11/2021, Uregwa akaba yari akurikiranyweho  n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho ku matariki atandukanye y’ukwezi kwa 11/2019 ubwo yabaga yakoze ijoro kuri station ya RIB ya KAMEMBE , yagiye asohora muri kasho umwe mu bagore bari bahafungiye akamujyana mu cyumba kibikwamo ibikoresho, akamukoresha imibonano mpuzabitsina byanamuviriyemo kumutera inda, amwizeza ko azamurekura.

Share Button