GICUMBI: UMUPADIRI UKURIKIRANWEHO GUSAMBANYA UMWANA W’UMUKOBWA YAFUNZWE IMINSI 30 Y’AGATEGANYO

Tariki 30/11/2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafunze iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi  iherereye mu Murenge wa Cyungo, Akarere ka Rulindo, nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.

Uyu Mupadiri akekwaho kuba yarakoze iki  cyaha  tariki ya 23/10/2021 ubwo yahuraga n’umwana w’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko  akamusaba ko aza kumureba aho aba ku icumbi ry’abapadiri  akamuha ibihembo yamwemereye by’uko yatsinze neza ikizamini cya Leta , umwana yahagera Padiri agahita atangira kumusambanya.

Icyaha cyamenyekanye ubwo uyu mwana yasohokaga kwa Padiri akagenda afite ubwoba bwinshi akiyambaza undi mwana w’inshuti ye ngo amuherekeze bajye kubwira  Umubikira ushinzwe kubarera ibyo Padiri amukoreye, Umubikira nawe akihutira gutanga amakuru  Padiri arafatwa akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.Mu iburana, Padiri yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko ari akagambane yakorewe, ariko akemera ko uwo mwana yamubonye aho Cantine  ikorera  ko atigeze amugeza mu rugo aho aba.  Ibyo avuga ubona ko ari uguhunga icyaha kuko azi neza ko gihanwa n’amategeko cyane ko yiyemerera ubwe ko uwo munsi babonanye.

Icyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Share Button