MUSANZE: HASOMYE URUBANZA UBUSHINJACYAHA BWAREZEMO UWAHOZE ARI VISI MEYA W’AKARERE KA BURERA .

Kuri uyu wa 25/11/2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza ruregwamo uwahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’abandi bane bareganwa.Urukiko  rwakatiye Visi Meya igihano cy’imyaka ibiri n’igice ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga angana na  miriyoni enye, mu gihe abandi bane bareganwa nawe muri iyo dosiye buri wese Urukiko rwabahanishije gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1000 000frw).

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka ariko rukagenda rusubikwa kubera impamvu zitandukanye.
Visi meya wari ukiri mu nshingano icyo gihe akaba yarareganwaga n’abandi bagabo bane, aho bose baregwaga ibyaha byo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko, ariko kuri Visi meya hakiyongeraho icyaha cyo gukoresha umutungu wa Leta icyo utagenewe. 

Ibi byaha aba bose bahamijwe bikaba biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 188 y' itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta hamwe n’ingingo ya 11 y'itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Share Button