HUYE : UBUSHINJACYAHA BWATANZE IKIGANIRO KU CYAHA CY’ICURUZWA RY’ABANTU

Ku wa 25 Ugushyingo 2021, mu cyumba cya Kaminuza y’Abaprotestanti (PIASS) i Huye, habereye ikiganiro ku icuruzwa ry’abantu cyatanzwe n’Ubushinjacyaha mu rwego rwo  gukumira icyo cyaha  nka kimwe mu byaha by’inzaduka byugarije Isi muri rusange.

Abalayiki 55 bahagarariye amatorero anyuranye y’aba Protestanti mu gihugu bacyitabiriye, basobanuriwe  icuruzwa ry’abantu icyo ari cyo, uko rikorwa, zimwe mu mpamvu zibitera, ingamba zafashwe mu kugikumira, n’uburyo abakekwaho icuruzwa ry’abantu bakurikiranwa n’ibihano abagihamijwe bahabwa  hashingiwe ku Itegeko N°51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Abari mu mahugurwa bishimiye inyigisho n’ibisobanuro ku bibazo bari bafite bijyanye n’icyo cyaha bahawe, biyemeza gukora ubukangurambaga kuri icyo cyaha ku bandi baje bahagarariye.

Share Button