HUYE: UBUSHINJACYAHA BUKURIKIRANYE UMUGORE UKEKWAHO GUTWIKA UMUGABO WE NYUMA YO KUBURA FRW 700

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 33 ukekwaho gutwika umugabo we w’imyaka 61 amusutseho amazi ashyushye amuziza ko yamutwaye amafranga 700.  

Icyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2021 mu mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Mugobore, Umurenge wa Simbi ho mu karere ka Huyemu rugo iwe .

Mu ibazwa rye, ukekwa  yemera ko  yamusutseho amazi yari agiye gutekesha ubugari  mu maso, mu gatuza no ku maboko arashya nyuma yo gutongana bapfuye ko umugabo yari yamutwariye amafranga 700 yagombaga gutanga mu itsinda (ikimina)

Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake umugabo we akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo kigera ku myaka 08 n’ihazabu ya miliyoni 2.000.000, hashingiwe ku biteganywa n’ ingingo y’121  y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa  30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Share Button