MUHANGA: UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJE URUKIKO DOSIYE Y’UMUSORE UKEKWAHO KWICA SE AKAGERAGEZA NO KWICA UMUGORE WA SE WABO.

Ku wa 22/11/2021, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirije Urukiko dosiye y’umusore ukekwaho kwica se no kugerageza kwica umugore wa se wabo, abahora ko yari yarabwiwe ko umugore wa se wabo yamuroze, yabibwira se   ntabyemere. Ubushinjacyaha bukaba bwari bwakiriye iyo dosiye ku wa 16/11/2021.


Umusore ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yaba yarakoreye se, ndetse n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi yaba yarakoreye umugore wa se wabo, ibyo byaha bikaba byarakorewe mu Murenge wa Kinihira, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ku itariki ya 12/11/202. Ukekwa akaba yaravuze ko umugore wa se wabo yamurogaga kwiga bikamunanira, naho se agashyigikira uwo mugore, bituma ahitamo kubica ateganya guhangana na polisi ngo nawe araswe apfe bajyane bose, nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro nyinshi bikanga, nibwo nyuma yaje gucura umugambi wo kuzabica.


Mu gihe ukekwa yatekerezaga uburyo azicamo se n’umugore wa se wabo, yarabanje agurisha radio yari afite, amafaranga avuyemo bukeye ayaguramo umuhoro mushyashya, arawubika, ku munsi ukurikiyeho arabyuka ajya gufasha se gutema ibiti byo gushingiriza ibishyimbo ariko ari no kumucungira hafi kuko ari wo munsi yari yateguye kumwiciraho. Mu gihe batashye yinjiye mu nzu asohora wa muhoro ise abonye atawuzi ashaka kuwumwambura, ukekwa ahita awumutemesha ukuboko kw’iburyo akomerezaho amutemagura no ku gikanu , abonye ko apfuye ajya mu nzu akuramo ikiringiti akimuzingiramo amushyira mu nzu yo hanze batabagamo.
Ukekwa amaze kwica se, yahise yoza ahagiye amaraso hose ndetse n’umuhoro yakoresheje amaraso ashiraho, kubera ko yari aziko umugore wa se wabo yagiye gucuruza inyanya, yagiye kumucungira mu isoko acururizamo yitwaje wa muhoro mu gafuka kari karavuyemo kawunga, agenda agahetse ku mugongo, mu gihe uwo mugore atashye, ukekwa amugenda inyuma, bageze aho yagombaga kumwicira haba haje undi muntu ukekwa ashaka kubica bombi abitekerezaho asanga uwo wundi yaba amuhoye ubusa, niko gukomeza kugendana nabo, uwo wari uje nyuma aza kunyura ahandi hantu, ukekwa aza  gutemagura uwo mugore wa se wabo ariko ntiyapfa.

Ukekwa yumvise induru, ajya iwabo ahasanga murumuna we utari wahiriwe, amubwira ko amaze gutema umugore wa se wabo, anamusaba kuhava ngo batazamushyira muri dosiye, nibwo uwo murumuna we yahitaga agenda arabivuga agarukana n’abayobozi baje gufata ukekwa, akajya ababwira ko nibamwegera abatema, ko na se yamwishe kare, ko yiteguye guhangana n’abapolisi bakamurasa agapfa. Abapolisi bahageze baramuganirije abona nta gahunda yo kumurasa ihari, yemera gushyira umuhoro hasi baramujyana bamushyikiriza RIB. 

Share Button