RUSIZI: UWAHOZE ARI UMUYOBOZI WA RIB MU KARERE KA RUSIZI YAHAMIJWE ICYAHA CYO KWAKIRA INDONKE

Ku itariki ya 18/11/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo uwahoze ari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha (DCI) mu Karere ka Rusizi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 8 n’amezi 6 n’ihazabu y'amafaranga  miliyoni imwe n'ibihumbi magana abiri (1.200.000 Frw)


Ubushinjacyaha  bwari bwamureze icyaha cyo kwakira indonke n’icyo  kudasobanura inkomoko y’umutungo. Yahamijwe icyaha cyo kwakira indonke agirwa umwere ku  cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Ku itariki ya 24/05/2021 saa tanu z’ijoro (23hoo) nibwo uwari Umuyobozi wa RIB mu Karere yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000), akaba yari yayasabye kugira ngo afashe  gufungura umuntu  wari ufunze akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi. Amaze gufatwa bagiye gusaka iwe bahasanga amafaranga agera kuri Miliyoni n’ibihumbi ijana (1.100.000)


Icyaha cyo kwaka no kwakira indonke giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 n’iya 5 z’itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Share Button