NGOMA: UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJE URUKIKO UMUGABO UKEKWAHO KWICA UMUGORE NYUMA YO KUMUSAMBANYA.

Ku wa 21 Nyakanga 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa NGOMA rwaregeye Urukiko mu mizi umugabo ukekwaho kwica umugore nyuma yo kumusambanya.


Inkuru irambuye
Mu ijoro ryo ku Itariki ya 26/06/2021 ahagana mu ma saa munani z’ijoro ,umwana wa nyakwigendera ufite imyaka 3 y’amavuko yasohotse mu nzu yabo arira cyane ubwo yari akangutse akabura mama we, abaturanyi babo bibaza aho yagiye bakeka ko yaba yagiye mu buraya kuko iyo ngeso yari ayisanganywe, umwana bajya kumufata  baramurarana.
Bukeye tariki ya 27/06/2021, nabwo  uyu mugore  yakomeje kubura bigeze mu ma saa sita bibaza aho yaba yagiye Mu gihe bakibaza aho yaba yaraye,  nibwo abandi baturanyi umugabo n’ umugore we batanze amakuru ko bumvise ijwi rya nyakwigendera atakira mu nzu ya H P  ( amazina yahinduwe)  mu ma saa tatu z’ijoro bakeka ko yaje gusambana na  we, bavuga ko batakomeje kumva ataka bakagira ngo yagiye cyangwa yaryamye. Ayo makuru amaze gutangwa ,  ubuyobozi bwagiye mu rugo rw’ uregwa bahasanga amaraso n’ibitonyanga byayo bikomeza ku irembo, bafata uregwa bakurikira ayo maraso yerekeza ku gisimu gifite uburebure bwa metero 7 z’ubujyakuzimu. Icyo  gisimu kiri mu kirometero kimwe na metero 200 uturutse ku nzu y’ uregwa. 

Ubushinjacyaha ku rwego rwa Ngoma bwaregeye urukiko mu mizi uyu mugabo naramuka bahamwe n’ icyaha azahanwa n’ ingingo ya ingingo ya 107 y'itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.
 

Share Button