RUSIZI: UMWANA W’IMYAKA 16 YAKATIWE IGIFUNGO CY'IMYAKA 15 NYUMA YO GUHAMWA N'ICYAHA CYO GUKORESHA UNDI IMIBONANO MPUZABITSINA KU GAHATO N’ICY’UBWICANYI .

Ku wa 10 Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwaciye urubanza Ubushinjacyaha bwarezemo umwana w’imyaka 16  icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake byakorewe bagore babiri. Urukiko rwamuhamije ibyo byaha byombi ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Inkuru irambuye

Ku itariki ya 06 Mutarama 2020 saa tanu n’igice z’amanywa  umurambo w'umugore  wabonetse mu gashyamba  mu Mudugudu wa Nyagatare, Akagari ka Shagasha mu murenge wa  Gihundwe ndetse no ku wa 12 Mutarama 2020 haboneka undi murambo w'umugore  mu gashyamba k’inturusu kari mu mudugudu wa Isha, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Giheke, hafi y’ahabonetse uwa mbere, kandi  bombi bagaragaza ko basambanyijwe. Uregwa  yaraketswe, atangira no gukorwaho iperereza. 

Ku wa 16 Gashyantare 2020 uyu mwana yaje gufatirwa   hafi y’aho iyo mirambo yabonetse ari gukurubana undi mugore yamutuye hasi ashaka kumujyana mu ishyamba  ateshwa n’abagenzi bari mu modoka batambukaga mu muhanda.

N'ubwo N.D  yaranzwe no guhindura imvugo no kwivuguruza mu nzego z’iperereza no mu rukiko, ibizamini  bya ADN byagaragaje ko yasambanjije umwe muri ba nyakwigendera mbere yo kumwica.

Ku wa 10 Gashyantare Urukiko rwazuye ko uregwa ahamwe  n'icyaha   cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cy’ubwicanyi buturutse bushake maze  ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15.

Share Button