NYAMAGABE :UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJE URUKIKO DOSIYE IREGWAMO UMUGORE UKEKWAHO KWICA UMUGABO WE AFATANYIJE N'UMWANA WE

Tariki ya 05/02/2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirije urukiko dosiye y’umugore witwa MUKABAHIZI Jacqueline ukurikiranyweho kwica umugabo we amutemaguye akaba yarafatanyije n’umwana we NIYIREBA Donath ndetse n’umuturanyi wabo witwa BAYIRINGIRE Justin.

Iyi nkuru ikaba yaramenyekanye tariki 27/01/2021 saa 11h00’ z’amanywa mu Mudugudu wa Muyange, Akagari ka Bitandara, Umurenge wa Nkomane, mu karere ka Nyamagabe,aho nyakwigendera  witwaga NDAGIJIMANA Celestin yabonetse munsi y’ikiraro aho amazi y’umuvu anyura yapfuye bigaragara ko yishwe atemaguwe mu mutwe.  Umugore we MUKABAHIZI Jacqueline n’abana be bavugaga ko se yagiye ninjoro tariki  ya 26/01/2021 ntagaruke.

Inzego zitandukanye zaratabaye zisanga mu nzu ya nyakwigendera yabanagamo n’umugore ndetse n’abana mu  cyumba hari amaraso ku gitanda , ku nzugi , ku mabase no ku myenda bigaragara ko bamwiciye mu cyumba bakajya kumujugunya munsi y’ikiraro. Umugore wa nyakwigendera  ndetse n’umuhungu we bamaze kubona ko ibimenyetso byagaragaye ko aribo bamwishe , bemeye ko aribo bamwishe bavuga ko bamukubise umuhoro n’ubuhiri barangije kumwica haza umuturanyo wabo witwa BAYIRINGIRE Justin abafasha kwikorera umurambo bajya kuwujugunya munsi y’ikiraro. 

Umwana wa nyakwigendera watanze ubuhamya ku rupfu rwa se , yavuze ko  tariki  ya 26 Mutarama 2021 saa 15h00’ mukuru we NIYIREBA Donath yabonye se NDAGIJIMANA ari kumwe n’umugore wa BAYIRINGIRE akabibwira nyina bakavuga ko bari bumwice. uyu mutangabuhamya kandi yanavuze ko  BAYIRINGIRE  yafatanyije  na NIYIREBA Donath mukuru we  na nyina  ba gasanga se mu cyumba bakamukubita bakamwica, imyenda yari yagiyeho amaraso BAYIRINGIRE akajya kuyihisha hejuru y’urusenge ndetse n’umuhoro bamutemesheje bakawoza mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.

Icyaha cyo kwica umuntu ku bushake ni icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’107 y’igitabo cy’amategeko ahana. Ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 

Share Button