MUHANGA: ABAKEKWAHO KWICIRA UMUGABO IRUHANDE RW’URUGO RWE BAFUNZWE BY’AGATEGANYO IMINSI 30.

Ku wa 29/12/2020, hasomwe icyemezo   gifunga by’agateganyo abakekwaho kwica uwitwa TUMUSIFU RAFIKI wiciwe imbere y’urugo rwe, hagakekwa umwana we bari bafitanye amakimbirane ndetse n’umuturanyi we wari ufitanye amakimbirane n’umugore wa nyakwigendera.

Nyakwigendera TUMUSIFU RAFIKI, yari afite imyaka 52 y’amavuko, yiciwe mu Mudugudu wa Samuduha, Akagali ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo, akaba yaricishijwe ikintu yakubiswe mu mutwe, hakekwa ko ari umwase, kuko mu mutwe we no ku myenda yari yambaye ndetse no hasi aho yari aryamye hari hari amabango y’igiti.

Abakekwaho kumwica bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Share Button