Ku wa 23/12/2020, Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwashyikirijwe dosiye iregwamo umuyobozi w’Umudugudu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa kugira ngo bahindurire icyiciro cy’ubudehe abaturage .
Aba bayobozi bombi bakaba bakurikiranyweho kuba barakusanyaga amafaranga y’abaturage batari barishimiye icyiciro cy’ubudehe bashyizwemo cya B, bakababwira ko nibatanga amafaranga bazahindurirwa icyo cyiciro bagashyirwa mu cyiciro cya C bashakaga kujyamo.
Abaturage basabwe ayo mafaranga, bagera kuri 12. Umwe muri bo ubwo yasabwaga amafaranga yahise abimenyesha RIB, nibwo Umuyobozi w’Umudugudu yafatirwaga mu cyuho afite n’andi yari yamaze gukusanya.
Abaregwa bakekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
MUHANGA:UMUYOBOZI W’UMUDUGUDU N’UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’AKAGARI BAFUNZWE BAZIRA GUSABA NO KWAKIRA RUSWA
