GASABO :UBUSHINJACYAHA BWASABIYE IGIFUNGO CYA BURUNDU UKEKWAHO GUSAMBANYA ABANA B’ABAHUNGU MU BIHE BITANDUKANYE .

Ku wa   18  Ukuboza 2020 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu  M.E w’imyaka 19 y’amavuko   kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.

Inkuru irambuye


Ku itariki ya 23/10/2020 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye bukurikiranyemo M.E   utuye  mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali,akaba aregwa kuba  mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa 8/2020 kugera mu kwezi kwa 10/2020 yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12 y’amavuko, akabasambanya.

M.E akaba  yaragiye ashuka abo bana b’abahungu  akabasambanya abanje kubashukisha ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya.
 
Uregwa  mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha asobanura uburyo yagiye agikoramo. Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y' Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n' ibihano muri rusange. Urubanza  ruzasomwa ku itariki ya 29/12/2020.

Share Button