URUKIKO RWISUMBUYE RWA GASABO RWAHAMIJE NZIRORERA Damien ICYAHA CY’UBWICANYI BUTURUTSE KU BUSHAKE MAZE RUMUHANISHA IGIFUNGO CY’IMYAKA 25.

Kuri uyu wa mbere Itariki 31/08/2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo NZIRORERA Damien icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Ku itariki 05/07/2020, NZIRORERA Damien yahamagaye MAJYAMBERE Silas amubaza aho aherereye ngo amugurire inzoga, undi amubwira ko amusanga ku Gisozi ahitwa ku kibanza, arahamusanga bajyana kwa B. F. utuye mu Mudugudu wa Ntora, Akagali ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, bahageze banywa inzoga bigera aho batangira gutongana bararwana, kugeza ubwo bamena ikirahuri cy'urugi ndetse B. F. arabakiza nibwo NZIRORERA Damien yabonye icyuma mu bikoresho byari aho ahita agifata agitera MAJYAMBERE Silas ku itako arongera akimutera mu nda munsi y'umukondo aramwica.

Ingingo ya 107 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.  

NZIRORERA Damien yaburanye yemera icyaha akaba ariyo mpamvu Urukiko rwamugabanyirije ibihano rubishingiye ku biteganywa n’ingingo ya 1 y’ Itegeko n0 69/2019 ryo kuwa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, bituma ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Share Button