MUHANGA: UWASAMBANYAGA UMUKOBWA WE W’IMYAKA 11 Y’AMAVUKO YAHAMWE N’ICYAHA UBUSHINJACYAHA BWARI BUMUKURIKIRANYEHO.

Ku wa 19/08/2020, umugabo witwa HAVUGIMANA Emmanuel, yahamwe n’icyaha Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho cyo gusambanya umwana we w’umukobwa ufite imyaka cumi n’umwe y’amavuko, akaba yarakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu. 

HAVUGIMANA Emmanuel (wavutse 1967), mu bihe bitandukanye, yagiye akorera icyaha mu Mudugudu wa Jarama, Akagali ka Mubuga, Umurenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga,  akaba  yarajyaga asambanya umwana we w’umukobwa, akamusambanyiriza ahantu hatandukanye, harimo aho bafite isambu bahoze batuye bataraza ku Mudugudu iyo babaga bajyanyeyo guhinga, iwe mu rugo hanze mu gikari, ndetse no ku buriri bwe kuko bararanaga, Umugore w’uyu mugabo akaba yari yararwaye ibere atabasha guhindukira batakirarana kuko yari yaramuhaye icyumba cye. Bakaba bafite abandi bana babiri harimo umuhungu ari na we muto n’umukobwa mukuru w’imyaka 16, uregwa akaba avuga ko yanze gusambanya umukuru kugira ngo atamutera inda, ahitamo kujya asambanya uw’imyaka 11 utasama. Byamenyekanye ubwo uregwa yafashwe agiye gusambanya umugore w’abandi ariko bamufata ntacyo arakora ntiyamurega, ariko kuko abaturage bavuga ko bakeka ko uregwa yaba asanzwe asambanya uyu mwana, nibwo umuturanyi yabajije uyu mwana niba koko ise amusambanya, abanza guhakana ariko nyuma arabimwemerera anamubwira ko amaze kumusambanya inshuro eshatu, nibwo uyu muturanyi yagiye gutanga amakuru maze uregwa atangira gukurikiranwa.

Ubushinjacyaha bwatsinze iyi dosiye hashingiwe ku bimenyetso birimo icy’uko uregwa yaremeraga icyaha muri RIB ndetse no mu Bushinjacyaha, Imvugo y’umutangabuhamya watanze amakuru, iya mukuru w’uwahohotewe uvuga ko uyu murumuna we yagendanaga na se bakaza nijoro baryamye ntamenye aho yaraye ko atazaga kurara mu cyumba cyabo kandi mbere barararanaga, iy’umwana wahohotewe wemeza ko se yamusambanyije, na raporo ya muganga igaragaza ko uwo mwana yasambanyijwe. 

  

Uregwa yahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 al. 3 y'Itegeko Nº69/2019 ryo kuwa  08/11/2019, rihindura Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 133, akaba yarahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu.

Share Button