UBUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE RWA GASABO BWAKIRIYE DOSIYE Y’ABAKEKWAHO KWICA UMUGORE N’UMWANA WE BABATEMAGUYE

Kuwa Kane, itariki ya 06/08/2020 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye aho mu Murenge wa RILIMA, Akarere ka BUGESERA, ho mu Ntara y’Amajyepfo, uwitwa NT.C akaba ari mukeba wa U.C yateguye kwica U.C maze umugambi we awugeza ku nshuti ye yitwa N.P w’imyaka 40 y’amavuko anamwemerera ibihumbi 20.000Frw azamuha bamaze kwica N.C ndetse bashaka uzabafasha ariwe H.J.P. w’imyaka 30 y’amavuko NT.C amwemerera ibihumbi 100.000Frw azamuha icyo gikorwa kirangiye.

Ku itariki ya 30/07/2020 NT.C, N.P na H.J.P. babwiye U.C bajyana gutashya inkwi mu ishyamba ariko umugambi ari uwo kwica UC.

Mu gihe bari mu ishyamba bamaze gutashya inkwi, H.J.P. yafashe umupanga yari yajyanye atemagura U.C aramwica arangije NT.C nawe arawufata atemagura umwana w’amezi 7 U.C yari ahetse nawe aramwica, barangije bose barataha. 

Amakuru yamenyekanye bukeye ku itariki 31/07/2020 maze Abaturage bafatanyije na Police n'Ingabo bashakisha imirambo baza kuyibona mu ishyamba maze hatangira iperereza hafatwa H.C.P abajijwe yemera icyaha ndetse anashinja bagenzi be, asobanura uburyo bacuze umugambi wo kwica U.C n’uburyo bawushyize mu bikorwa. 

Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  Ubushinjacyaha buracyakora iperereza. 

Share Button