MUHANGA: UMUCAMANZA UBUSHINJACYAHA BWARI BUKURIKIRANYEHO ICYAHA CYO KWAKA NO KWAKIRA RUSWA YAHAMWE N’ICYAHA AHANISHWA IGIFUNGO CY’IMYAKA 11 N’IHAZABU YA MILIYONI 4 Z’AMAFARANGA Y’U RWANDA.

Ku wa 29/07/2020, ku kicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, hasomwe urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umucamanza witwa GATERA Emmanuel icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa. GATERA Emmanuel yahamwe n’icyaha yari akurikiranyweho, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’umwe (11) n’ihazabu ya miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000frw). 

Uregwa  yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Nyarucyamu III, Akagali ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga,  Intara y’Amajyepfo, akaba  yaratse ruswa umuburanyi ingana na miliyoni imwe y’u Rwnda (1.000.000 frw) kugira ngo azamufashe agirwe umwere ku cyaha yari akurikiranyweho.

GATERA Emmanuel yahamwe n’icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya  4 y’itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Share Button