MUHANGA: UBUSHINJACYAHA BWAREGEYE MU BURYO BWIHUSE DOSIYE BUKURIKIRANYEMO UMUBYEYI UKEKWAHO ICYAHA CY’URUKOZASONI NO GUHA IBIHANO BIREMEREYE UMWANA WE

Ku wa 20/07/2020, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Mahanga bwaregeye mu buryo bwihuse dosiye bukurikiranyemo umubyeyi witwa MBONIGABA Muhamed ukurikiranyweho icyaha cy’urukozasoni no guha umwana ibihano biremereye, akaba afungiwe by’agateganyo muri Station ya Polisi ya Nyamabuye.

Uregwa  yakoreye icyaha iwe mu Mudugudu wa Musave, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika, Akarere ka Kamonyi,  akaba  yarakubise umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko, akaba yaramukubise imigeri mu nda, mu mbavu no mu mugongo, amuciraho ikanzu yari yambaye ndetse n’umwenda w’imbere  uwo mwana yiruka  ku gasozi yambaye ubusa. Papa we akaba yarakekaga ko uwo mwana atwite, akaba n’ubundi yari asanzwe amuhoza ku nkeke.

MBONIGABA Muhamed icyaha akurikiranyweho cy’urukozasoni  , giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya  135 y'Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa  30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, icyaha  cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 28 y’Itegeko No N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.

Share Button