MUHANGA: URUKIKO RWATEGETSE KO UWARI UMUYOBOZI WA KAMINUZA YA GITWE N’ABANDI BAREGWA HAMWE NAWE BAKOMEZA GUFUNGWA BY’AGATEGANYO MU GIHE HAGIKORWA IPEREREZA

Ku wa 14/07/2020,Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwategetse ko  URAYENEZA Gerard usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro bya Gitwe,   ishuri rya ESAPAG na kaminuza ya Gitwe,   NYAKAYIRO Samuel, NSENGIYAREMYE Elysee na MUNYAMPUNDU Leon basanzwe ari abakozi b’ibitaro bya Gitwe  bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside ndetse n’icyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside bagumya bagafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje;  Urukiko rwategetse kandi ko RUTAGANDA Dominique na RUGANIZA Benjamin baregwaga bafunguwe by’agateganyo nabo bafatwa bagafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Soma inkuru irambuye hano:

URAYENEZA Gerard, NYAKAYIRO Samuel, NSENGIYAREMYE Elyse,MUNYAMPUNDU Leon, RUTAGANDA Dominique na RUGANIZA Benjamin ibyaha bakurikiranyweho byakorewe mu Kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, ahubatse ibitaro bya Gitwe n’amashuri ya ESAPAG na kaminuza ya Gitwe. Muri ibi bitaro bya GITWE hakaba harakuwe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa  1994. Abaregwa bakaba barahishe aya makuru mu gihe bose bari bazi ko mu bitaro bya Gitwe hari imibiri yahajugunywe . Mu baregwa hakaba harimo abagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu 1994  ndetse n’abakoraga mu bitaro bya Gitwe mbere  na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abaregwa  bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 91& 92 z’ itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ ibihano muri rusange ndetse n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 8 y’itegeko N° 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Share Button