GASABO: URUKIKO RWATEGETSE KO UMUGORE WAFATANYWE UDUPFUNYIKA 2326 TW’URUMOGI AFUNGWA BY’AGATEGANYO MU GIHE HAGIKORWA IPEREREZA

Ku wa 07 Nyakanga 2020  Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umugore  w’imyaka 41 y’amavuko utuye mu murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo  akurikiranwa afunze by’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikora iperereza ku cyaha akekwaho cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi.Uregwa  akaba yarafatanywe udupfunyika 2326 tw’urumogi  yaduhishe munsi y’igitanda aryamaho.


Inkuru irambuye


Tariki ya 21/06/2019 ubwo abashinzwe umutekano   bari mu gikorwa cyo gushaka abantu bacuruza ibiyobyabwenge ,  bageze aho uyu mugore  M. M  atuye , bamusangana udupfunyika 2326 tw’urumogi yaruhishe munsi y’igitanda aryamaho.
Mu miburanire ye, uyu mugore  yemera ko yari amaze igihe gito  n’ubundi arangije igihano cy’imyaka itatu  y’igifungo yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo mu mwaka wa 2016 ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bya Kanyanga.


Icyaha  aregwa giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 263 y’Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Share Button