GICUMBI:PEREZIDA W’URUKIKO RW’IBANZE YAGEJEJWE IMBERE Y’URUKIKO KU CYAHA AKURIKIRANWEHO N’UBUSHINJACYAHA.

Tariki ya 26/06/2020 mu Cyumba cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi habereye Urubanza Ubushinjacyaha buregamo  NKUNDABATWARE RUTEBUKA Leonard wari Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Mbogo, ku cyaha cyo gusaba  cyangwa gukora Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina umuburanyi yari afitiye urubanza. Icyo cyaha gihanishwa ingingo ya 6 y’itegeko n054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.


Mu iburana rye, RUTEBUKA ahakana icyaha aregwa,  agasobanura ko atigeze asaba umuburanyi ko bakorana ishimishamuburi kugira ngo agire icyo azamukorera kandi ko atigeze anakorana nawe icyo gikorwa ngo kuko n’abaje kumufata basanze bicaye ku gitanda bambaye imyenda y’imbere  ntacyo barimo gukora.  Ikindi ngo Urubanza umuburanyi we yari afite ngo ni Ubutane kandi ariwe yarabushakaga ndetse n’umugabo we abushaka kandi ngo nta mitungo bari bafitanye.  Rutebuka agasanga ari ntacyo byasabaga ko amukorera  kidasanzwe bisaba ko abanza kumusaba ko bakora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kugira ngo nawe azagire icyo amukorera.


 Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha , bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho bumushinja icyo cyaha  birimo imvugo z’uwamureze , abatangabuhamya ndetse n’amajwi yafashwe bigaragaza uburyo hateguwe gukora icyo cyaha, basaba Urukiko ko icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya Miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafranga y’u Rwanda.


Urubanza ruzasomwa ku wa 03/07/2020 Saa tanu z’amanywa.

Share Button