MUHANGA:UWASAMBANYIJE UMWANA AMUSHUKISHIJE IGICERI CYA 20 YAKATIWE IGIFUNGO CYA BURUNDU

Ku wa 25/06/2020, Urukiko ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo  umugabo witwa HABINEZA Vedaste , icyaha cyo  gusambanya umwana amushukishije igiceri cya 20. Urukiko rwamukatiye igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye .


Inkuru irambuye


Ku wa 26/10/2019 nibwo uwitwa HABINEZA Vedaste wavutse 1985 usanzwe afite umugore  yagiye iwabo w’umwana w’umukobwa ufite imyaka 5 amushukisha igiceri cy’amafaranga 20  maze amujyana iwe aramusambanya.

Mu iburanisha ryo ku wa 02/06/2020 uregwa yaburanye ahakana icyaha, Ubushinjacyaha bugaragariza urukiko ibimenyetso bushingiraho bumurega icyaha cyo gusambanya umwana harimo na raporo ya muganga , bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu bushingiye ku ngingo ya 133 y’itegeko  Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


 Ku wa 25/ 06  /2020 Urukiko rwahamije HABINEZA Vedaste icyaha yari akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, maze  rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu.

Share Button