GASABO: UBUSHINJACYAHA BWASABIYE IGIFUNGO CYA BURUNDU UMUKOZI WA ISCO WARASHE UMUSHUMBA WARI ARAGIYE INKA ARAMWICA

Ku wa 22 Kamena 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ngiruwonsanga Emmanel umukozi wa ISCO  icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake  yakoreye umushumba wari uragiye inka. Icyaha uregwa akurikiranweho  giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.  Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.


Soma inkuru irambuye hano


Ngiruwonsanga Emmanuel ni Umukozi wa Company ikora akazi ko gucunga umutekano yitwa ISCO, atuye mu Mudugudu wa Mbuganzeri, Akagari ka Batima, Umurenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, ho mu Ntara y’Iburasirazuba.


Ku itariki ya 20/10/2019 mu ma saa cyenda z’amanywa (15h00) ubwo uregwa  yari kumwe n’Abasekirite bagenzi be barinze ishyamba ryitwa RICA riherereye mu Kagari ka Ramiro, Umurenge wa Gashora, ho mu Karere ka Bugesera, bafite imbunda, bafashe abashumba babiri bari baragiye inka muri iryo shyamba  aho kugira ngo abo basekirite bafate izo nka cyangwa se babuze abo bashumba kuragira muri iryo shyamba, Emmanuel  yahise afata imbunda arasa umwe muri abo bashumba  mu gatuza atanamurwanyije maze ahita apfa.


Iki cyaha kiramutse kimuhamye yazahanishwa igifungo cya Burundu.
Uru  rubanza ruzasomwa ku wa 17/07/2020.

Share Button