MUHANGA:UMUCUNGAMUTUNGO UKURIKIRANYWEHO KUNYEREZA ARENGA MIRIYONI 35 YAFUNZWE BY’AGATEGANYO IMINSI 30

Ku wa 19/06/2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwategetse ko umucungamutungo wa CLECAM EJO HEZA ishami rya Ndiza witwa Dusabumuremyi  Julien ukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo ungana n’amafaranga  35,322,625frw afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe  Ubushinjacyaha bugikora  iperereza.

Uregwa  asanzwe ari mucungamutungo wa CLECAM EJO HEZA  ishami rya NDIZA, ikorera   mu mudugudu wa Cyakabiri, Akagari ka Remera , Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga  akurikiranyweho kuba  yaranyereje amafaranga angana na  35,322,625frw.

Dusabumuremyi  akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya  10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa . Ahakana icyaha ariko iperereza rirakomeje.


Share Button