NYAGATARE : UBUSHINJACYAHA BWASABIYE IGIHANO CY’IGIFUNGO CY’IMYAKA 20 UMUGABO UREGWA ICYAHA CYO GUSAMBANYA UMWANA UMUGORE WE YATAHANYE .

Ku wa  20 Gicurasi  2020  Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwaburanishaije mu mizi urubanza MUHANGUZI David aregwamo n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 umugore we yatahanye.Ubushinjacyaha bwamusabiye  igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 hashingiwe ku ngingo y’133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.


Icyaha aregwa, kikaba cyarabereye mu mudugudu wa Munini, Akagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, ho mu karere ka Gatsibo, ku itariki ya 10/08/2019 aho uregwa yafatiranye uyu mwana aryamishije murumuna we  na nyina adahari  akamusambanya .Mu miburanire ye, uregwa  yakomeje kwemera icyaha aregwa akavuga ko yabitewe n’inzoga yari  yanyweye .

Ubushinjacyaha  bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho bamushinja iki cyaha  birimo no kuba nyir’ubwite yiyemerera   icyaha aregwa, imvugo z’abatangabuhamya,  raporo  z’ubuyobozi ndetse n’icyemezo cy’amavuko cy’uwahohotewe , maze bumusabira igihano cy’igifungo cy’imyaka 20 hashingiwe ku ngingo y’133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

Nyuma yo kumva impande zombi ziburana, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare  rwanzuye ko urubanza rupfundikiwe , maze rwemeza ko ruzasoma icyemezo ku itariki 27/05/2020 saa tanu z’amanywa.

Share Button