MUHANGA:UBUSHINJACYAHA BWASABIYE IGIFUNGO CYA BURUNDU UMUKOZI WO MU RUGO WASAMBANYIJE UMWANA

Ku wa 10 Werurwe 2020 ku cyicaro cy’Urukiko ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, haburanishirijwe urubanza ubushinjacyaha buregamo uwitwa Nzabonimpa Francois Regis wari umukozi wo mu rugo   icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7   amusanze mu nzu  asinziriye. 


Ibi bikaba byarabaye ku wa 28 Gashyantare 2020, aho uregwa ari we Nzabonimpa Francois Regis utuye  mu  mudugudu wa Nyabugwiza, Akagali ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga, yasambanyije umwana w’imyaka irindwi  ahengereye nyirakuru asohotse akamusanga mu nzu yari aryamyemo   .
Ubushinjacyaha bumaze kugaragariza Urukiko ibimenyetso bushingiraho burega NZABONIMPA Francois Regis icyaha cyo gusambanya umwana, uregwa   na we yahawe umwanya wo kwiregura ku cyaha ashinjwa    yemera icyaha.


Ubushinjacyaha bushingiye ku biteganywa n’ingingo ya 133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, bwamusabiye  igihano cy’igifungo cya Burundu.Muri uru rubanza harimo na nyina w’umwana wahohotewe  asaba indishyi zingana na 2,531,500frw. Urubanza ruzasomwa ku wa 26/3/2020 saa cyenda .(15hoo)

Share Button