NYAGATARE : URUKIKO RWAFUNZE BY’AGATEGANYO UMUGABO UKEKWAHO GUKUBITA UMUGORE WE AGATOROKA.

Ku wa 05 Werurwe 2020  Urukiko rwibanze rwa Nyagatare  rwafunze by’agateganyo umugabo witwa  BIKORWAMBIZI Daniel ukurikiranweho n’Ubushinjacyaha ibyaha byo gukubita umugore   we agatoroka n’icyaha cyo  gufatanwa  ibiyobyabwenge  .

Ibyaha akurikiranweho, bikaba byarabereye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, mu kagari ka Mbare, ku matariki 06/02/2020 ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, no kuwa 14/02/2020 ku cyaha cyo gufatanwa  ibiyobyabwenge, aho yafatanwe kanyanga ingana na litre 1.5 avuga ko ayisanze mu rugo ari umugore wayizanye ngo ayicuruze, ahita ayishyira ubuyobozi atabuhamagaye ngo abe aribwo buyihikurira.

Mu miburanire ye, Daniel  yemera ko yakoze icyaha cyo gukubita umugore we , maze nyuma akaza kumufatana kanyanga yacuruzaga ari nabwo yayishyiriye ubuyobozi .

Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje  ko ubwo yari amaze gukubita umugore we yahunze, aho ahungukiye, akazana iyo kanyanga kugira ngo yihimure ku mugore wari wamureze akirimo gushakishwa ngo ashyikirizwe Ubutabera.

Urukiko rwanzuye ko uregwa aba  afunzwe by’abagateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu kugira ngo iperereza rikomeze.

Share Button