RUSIZI: UBUSHINJACYAHA BWASABIYE IGIFUNGO CY’IMYAKA 15 UMUGENZACYAHA WASAMBANYIJE UMUGORE WARI UFUNGIYE MURI KASHO

Ku wa  23/11/2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwaburanishije urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umugenzacyaha wasambanyije umugore wari ufungiye muri kasho ya RIB, bumusabira igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga 2.000.000 


Ku matariki atandukanye y’ukwezi kwa 11/2019 nibwo uregwa wari umugenzacyaha wakoreraga kuri station ya RIB ya KAMEMBE, ubwo yabaga yakoze ijoro, yagiye asohora muri kasho umwe mu bagore bari bahafungiye akamujyana mu cyumba kibikwamo ibikoresho, akamukoresha imibonano mpuzabitsina amwizeza ko azamurekura. Muri uko kumusambanya akaba yaranamuteye inda. 

Ubushinjacyaha bukaba buvuga ko ibimenyetso bishinja uregwa icyaha ari imvugo z’abatangabuhamya bari bafunganye n’umugore wasambanyijwe hamwe na raporo y’abahanga mu gupima ibimenyetso (Rwanda Forensic Laboratory) yagaragaje ko uregwa ari we se w’umwana wabyawe n’uwo mugore wahohotewe. Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko  nta gushidikanya ibikorwa byakozwe n’uregwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato  kuko kuba uwahohotewe yari afunze ari mu maboko ya RIB, umugenzacyaha akamutegeka gukorana na we imibonano mpuzabitsina nta yandi mahitamo yari afite bitewe na situation yari arimo.

Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 134 y’Itegeko  N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange bwamusabiye igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga 2.000.000
Uwahohotewe nawe yasabye indishyi zingana n’amafaranga 15.500.000 

Urubanza ruzasomwa ku wa 30/11/2021 saa cyenda.

Share Button