MUHANGA: UMWANA WISHE NYINA AKANATEMA ABAVANDIMWE BE YAHANISHIJWE IGIHANO CY’IGIFUNGO CY’IMYAKA 10

Ku wa 21/07/2021, Umwana wavutse mu mwaka wa 2004 wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, yahamwe n’ibyaha akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Inkuru irambuye

ku wa 03/06/2021, mu masaha ya saa mbiri n’igice z'ijoro  umwana wavutse mu mwaka wa 2004, ari mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagali ka Kigarama, Umurenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yishe nyina wamubyaye akoresheje umuhini umeze nk'umwuko, ndetse akaba yari afite n'umuhoro yakoresheje akomeretsa abavandimwe be.
Umwe mu bavandimwe be  w'imyaka irindwi   yaje gupfa apfiriye mu bitaro bikuru bya CHUK , abandi babiri  bakaba bakirwariye mu bitaro bikuru bya GITWE. Uregwa kandi akaba yarashatse no kwica ise umubyara ariko ntiyabasha kumufata ngo amuteme kuko yamwirutseho ise akamusiga.
Uregwa akaba yaratashye azanye n'abamotari babiri, baje kuri moto imwe, abajyana mu rugo iwabo ngo iwabo bishyure iyo moto yari imuzanye. Yasabye iwabo amafaranga yo kwishyura bamubwira ko batari bumwishyurire kuko ntacyo yabakoreye. Papa we  yahise aherekeza abo bamotari barataha, nyuma aza kubona umwana we  w’imyaka 15 y’mavuko agiye kumureba avirirana amaraso mu mutwe.
Ise yabajije uwo mwana icyo abaye, umwana amubwira ko uregwa amutemye n'umuhoro, nibwo ise yatahaga ari kumwe n'irondo, ahageze umuhungu we na we aramwirukankana n'umuhoro ashaka kumutema, ku bw’amahirwe ise aramusiga.                                                                                        Uwakoze icyaha akaba yari asanganywe imyitwarire mibi aregwa no kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi na kanyanga, akaba yaranahoraga abwira ababyeyi be ko azabica.

Uregwa yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, akaba yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu, ndetse n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake umwana, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo za 107, 121 al.4, 121 al.2 z’itegeko N°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Share Button