MUHANGA: UBUSHINJACYAHA BWASHYIKIRIJE URUKIKO DOSIYE Y’UWASAMBANYIJE UMUGORE KU GAHATO AKANATEMA ABATABAYE.

Ku wa 22  Gashyantare 2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirije Urukiko dosiye y’uwasambanyije umugore ku gahato, akamutema, akanatema abamutabaye. 

Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo aze amubwire bahuriye mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye, uwo mugabo asaba uwo mugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina, uwo mugore yanze amukubita umuhoro  yikubita hasi  amusambanya ku gahato   .

Mu gihe abagabo babiri  baje batabaye bumvise  umuntu urimo utabaza , uregwa   yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako,  mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we ajen kumufata  amutema mu mutwe , ku kaboko  no mu bitugu.

  

Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.

Back
Share Button