GICUMBI: UMUGORE WAGAMBANIYE UMWANA W’UMUKOBWA AGASAMBANYWA YAFUNZWE IMINSI 30 Y’AGATEGANYO NK’UKO BYASABWE N’UBUSHINJACYAHA

Tariki  ya 03 Ugushyingo 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Mbogo rwafunze umugore uturuka mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, iminsi 30 y’agateganyo, nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha ku cyaha cyo kugambanira umwana w’umukobwa w’imyaka 15 agasambanywa.

Uyu mugore iki cyaha yagikoze tariki ya 07/11/2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga Telephone ngo amucomekere yajya  kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari  amubwira ko ari musaza  we ko hari icyo ashaka kumubwira. Uwo mumotari ahageze umugore yahaye uwo mukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu nibwo wa mumotari amwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya umukobwa akavuza induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi akanga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.

Icyaha cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwunvise atabaza, bahageze basanze bikingiraniye mu nzu barabakinguza  basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa  ahita yiruka aratoroka  ahasiga Moto ye,  bahita bafata uwo mugore wabigizemo uruhare  ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Mu iburana rye, uyu Mugore yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa, ukabona ko ari uburyo bwo guhunga icyaha kuko   azi ko gihanwa n’amategeko.

Icyaha nikimuhama azahanishwa   igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 FRW) hashingiye ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018

Share Button