ICYANGOMBWA CYEREKANA KO UMUNTU YAKATIWE CYANGWA ATAKATIWE N’INKIKO

I.    Uko iyi serivisi ihagaze n’uko igamije gutezwa imbere

I.1. Uko ihagaze
Serivisi itanda icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko ni serivisi imaze gutera imbere kuko itangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi imitangire yayo ikaba yaregerejwe abayihabwa bakayibonera hafi y’aho baherereye kuko itangirwa ku cyicaro gikuru cy’Ubushinjacyaha Bukuru ku baherereye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, Ku mashami y’Ubushinjacyaha Bukuru ku Rwego Rwisumbuye ku bari hirya no hino mu Ntara no kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku bari hanze y’Igihugu.

I.2. Uko igamije gutezwa imbere
Mu rwego rwo guteza imbere serivisi duha abatugana,harateganywa ko abazajya basaba iki cyangombwa bazajya bagisaba bifashishije ikoranabuhanga rigezweho(online application) ndetse bakajya babihabwa kabiri ku munsi,aho kuba rimwe ku munsi(nyuma ya saa sita) nkuko byari bisanzwe. Haranateganywa gukorana n’Ikigo cy’Indangamuntu(NIDA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu rwego rwo guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho kwihutisha imitangire y’icyi cyangombwa no kubikora mu buryo bugezweho kandi bwizewe.

Ubwoko bwa serivisi: Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’Inkiko(Criminal Record Certificate).

 

Serivisi ni iyihe?

 

Icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.Ishami ryo kubarizamo

Ishami rishinzwe gutanga icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, rikorera ku cyicaro gikuru cy’Ubushinjacyaha Bukuru ku baherereye mu Mujyi wa Kigali no muri Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku bari hanze y’Igihugu.

Serivisi itangwa ryari?

Buri munsi w’akazi.

 

Uhereye igihe wasabiye serivisi, bifata igihe kingana iki kugira ngo uyihabwe?

Bifata iminsi itatu mu minsi y’akazi.

Ni ikihe kiguzi gisabwa kugira ngo ubone serivisi?

 1200Frw ku basaba icyo cyangombwa bari mu Rwanda. Ku bagisaba kuri za ambasade bishyura amafaranga yagenwe n’amabasade hashingiwe ku gaciro k’ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu.

Ni ibihe byangombwa bisabwa kugira ngo uyihabwe ?

Ibyangombwa usaba icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko yitwaza.

 Ku banyarwanda batuye mu Rwanda:

1.Kwerekana indangamuntu; Ku banyamahanga baba mu Rwanda:


1. Kopi ya passport igifite igihe(valid passport);
2. Kopi ya VISA y’u Rwanda igifite igihe;
3. Ifoto ngufi nshya igaragaza imisaya yombi;


Ku banyarwanda baba hanze y’Igihugu(bisabirwa muri ambasade):

 

1. Kopi ya pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro (valid passport);
2. Kopi ya Visa igifite agaciro ( ku baherereye mu bihugu bitari ibyo muri EAC&CEPGL);
3. Ibyangombwa bigaragaza aho batuye(residence permit);
4. Amafoto abiri magufi mashya agaragaza imisaya yombi;
5. Kwishyurira kuri ambasade amafaranga y’icyangombwa (amafaranga agenwa na ambasade).

Ku banyamahanga bigeze kuba mu Rwanda:
1.Kopi ya pasiporo.
2. Icyangombwa kigaragaza ko yigeze aba mu Rwanda;
3. Amafoto abiri magufi mashya agaragaza imisaya yombi;
4.Kwishyurira kuri ambasade amafaranga y’icyangombwa(amafaranga agenwa na amabasade).


Binyura muyihe nzira ngo uyihabwe?

1. Nyuma yo gukora ubusabe no kubwohereza binyujijwe ku rubuga rw’irembo, www.irembo.gov.rw, uwasabye yohererezwa ubutumwa bugufi muri telefone ye igendanwa bumumenyesha ko yakoze ubusabe.

2. Nyuma yo kwishyura abona ubutumwa bwemeza ko yishyuye neza.

3. Iyo ubusabe bwe bwemewe cyangwa hari ikindi asabwa gukora, abona ubutumwa bubimumenyesha.

4. Iyo icyo cyangombwa kimaze gukorwa , abona ubutumwa bumumenyesha ko ashoboraa kwinjira k’Urubuga rw’Irembo akavanamo icyangombwa yasabye cyangwa akagana umukozi w’Irembo akamufasha

Ese hari izindi nzego bisaba kunyuramo? Ni izihe? (Urugero,nko kwishyura igiciro cya serivisi cyangwa gushaka ibindi byangombwa)

Abakozi b’urubuga “irembo”.

 

 

 

 

 

 

 

 

Hari ibindi by’ingenzi bikenewe kumenywa kugira ngo ubone iyo serivisi?

Wasura urubuga rw’ Ubushinjacyaha Bukuru kuri: www.nppa.gov.rw kugira ngo ubone amakuru.

Ukeneye amakuru arushijeho watwandikira kuri address email ikurikira

: csr@nppa.gov.rw

 

.

Impapuro zuzuzwa

Ntazo

v