Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha
Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’aba bakurikira:
1° Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano, akaba ari na we Perezida wayo;
2° Umushinjacyaha Mukuru ari na we Visi Perezida;
3° Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikari;
4° Umushinjacyaha Mukuru wungirije;
5° Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikari wungirije;
6° Umushinjacyaha umwe (1) wo ku Rwego rw’Igihugu;
7° Abashinjacyaha batatu (3) bo ku Rwego Rwisumbuye;
8° Abashinjacyaha batanu (5) bo ku rwego rw’ibanze;
9° Ensipegiteri Jenerali wa Polisi y’u Rwanda;
10° Umuvunyi Mukuru;
11° Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu;
12° Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko;
13° Abayobozi babiri (2) b’amashami y’amategeko muri Kaminuza n’amashuri makuru, umwe wo muri Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta undi wo muri Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byemewe na Leta;
14° Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka.
Ingingo ya 9: Inzego z’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha
Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha igizwe n’inzego zikurikira:
1° Inama Rusange;
2° Biro;
3° Komisiyo zihoraho;
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa
Ububasha bw'Inama Nkuru u'Ubushinjacyaha
Ingingo ya 10:Ububasha
Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ifite ububasha bukurikira:
1° kwiga ku bibazo byerekeye imikorere y’ubushinjacyaha;
2° gutanga inama, ibyibwirije cyangwa ibisabwe, ku bibazo byose byerekeye imikorere y’ubutabera;
3° gufata ibyemezo ku bijyanye n’umwuga w’Ubushinjacyaha n’imyitwarire y’Abashinjacyaha, n’abakozi bo mu Bushinjacyaha bari mu bubasha bwayo, uretse Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije.