SERIVISI ISHINZWE KURINDA NO KURENGERA ABAHOHOTEWE N’ABATANGABUHAMYA
AMATEKA Y’IRI SHAMI (VWSU)
Iyi serivisi yashyizweho mu mpera z’umwaka wa 2006, nyuma ko kubona umubare munini w’ibyaha bikorerwa abahohotewe n’abatangabuhamya bigira ingaruka ku mibare y’ibyaha byaregewe. Icyifuzo cyayo cyatanze n’Ubushinjacyaha Bukuru, byemezwa n’inama yaba minisitiri mu mwaka wa 2006.
ICYEREKEZO CYA SERIVISI
Icyerekezo cy’iyi serivisi ni ukugira uruhare mu gushimangira umusingi w’umuryango nyarwanda aho buri muturage afite Ubwisanzure buhagije ahabwa agaciro kagenewe buri kiremwa muntu muri rusange n’abakorewe ibyaha kimwe n’abatangabuhamya by’umwihariko.
INTEGO
- Kurinda abatangabuhamya n’abahohoterwa;
- Kwakira ibibazo bitandukanye by’abakorewe ibyaha kimwe n’abatangabuhamya ;
- Kuburizamo ibikorwa bibi bigirirwa abahohotewe n’abatangabuhamya;
- Guteza imbere uburenganzira bw’abahohotewe n’abatangabuhamya ;
- Gukora ubuvugizi ku nzego z’ubutabera no gushaka ibimenyesto by’inyongera
- Korohereza abahohotewe n’abatangabuhamya inkunga mu buvuzi, mu mibereho no mu mitekerereze.
IMPAMVU VWSU
Gushyiraho uburyo bwo kurinda abatangabuhamya, gushishikariza abatangabuhamya bafite amakuru y’ingenzi bari bifashe mu gutanga amakuru ku mpamvu z’ubwoba ku buzima bwabo.
Gushaka amakuru ku byaha bikorerwa abahohotewe n’abatangabuhamya.