Ubugenzuzi bw'Ubushinjacyaha
(ITEGEKO NGENGA N°03/2011/OL RYO KUWA 17/08/2011 RIGENA IMITERERE, UBUBASHA N’IMIKORERE BY’INAMA NKURU Y’UBUSHINJACYAHA)
Ingingo ya 22: Abagize urwego rw’Ubugenzuzi n’uko bashyirwaho
Mu Bushinjacyaha Bukuru hashyizweho urwego rw’Ubugenzuzi rugizwe n’Umugenzuzi Mukuru yunganiwe n’Abagenzuzi.
Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru rugizwe n’Abagenzuzi bafite sitati nk’iy’Abashinjacyaha. Bakorera ku cyicaro cy’Ubushinjacyaha Bukuru. Batoranywa mu Bashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, bagashyirwaho kandi bakavanwaho n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.
Ingingo ya 23: Inshingano z’Urwego rw’Ubugenzuzi
Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru rushinzwe gukurikiranira hafi no kugenzura imikorere y’Ubushinjacyaha Bukuru.
Urwego rw’Ubugenzuzi bw’Ubushinjacyaha Bukuru rushinzwe kandi:
1° gukora iperereza ku birego byerekeye imikorere y’Abashinjacyaha cyangwa y’abandi bakozi b’Ubushinjacyaha Bukuru;
2° kugenzura imikoreshereze y’umutungo n’imari by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru;
3° gushyikiriza Umushinjacyaha Mukuru raporo ku bibazo bwakozeho iperereza cyangwa igenzura, na we akazishyikirizaInama Nkuru y’Ubushinjacyaha;
4° kugira inama Umushinjacyaha Mukurucyangwa Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha ku bibazo bijyanye n’imiyoborere n’imikorere by’inzego z’Ubushinjacyaha Bukuru;
5° gutegura umushinga w’amabwiriza agenewe Abashinjacyaha;
6° gukora indi mirimo ijyanye n’inshingano zabwo bwashingwa n’Umushinjacyaha Mukuru cyangwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.
Mu gihe bakora umurimo w’ubugenzuzi, abagenzuzi b’Ubushinjacyaha Bukuru ntibemerewe gukora imirimo y’ikurikiracyaha.