Kuwa gatatu, Gicuransi 24, 2017

ICYANGOMBWA CYEREKANA KO UMUNTU YAKATIWE CYANGWA ATAKATIWE N’INKIKO

I.    Uko iyi serivisi ihagaze n’uko igamije gutezwa imbere

I.1. Uko ihagaze
Serivisi itanda icyangombwa cyerekana ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko ni serivisi imaze gutera imbere kuko itangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi imitangire yayo ikaba yaregerejwe abayihabwa bakayibonera hafi y’aho baherereye kuko itangirwa ku cyicaro gikuru cy’Ubushinjacyaha Bukuru ku baherereye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, Ku mashami y’Ubushinjacyaha Bukuru ku Rwego Rwisumbuye ku bari hirya no hino mu Ntara no kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku bari hanze y’Igihugu.

I.2. Uko igamije gutezwa imbere
Mu rwego rwo guteza imbere serivisi duha abatugana,harateganywa ko abazajya basaba iki cyangombwa bazajya bagisaba bifashishije ikoranabuhanga rigezweho(online application) ndetse bakajya babihabwa kabiri ku munsi,aho kuba rimwe ku munsi(nyuma ya saa sita) nkuko byari bisanzwe. Haranateganywa gukorana n’Ikigo cy’Indangamuntu(NIDA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu rwego rwo guhuza uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho kwihutisha imitangire y’icyi cyangombwa no kubikora mu buryo bugezweho kandi bwizewe.

II.    Ingengabihe y’uko extraits zitangwa
II.1. Amasaha yo gusaba iki cyangombwa
Amasaha yo gusaba iki cyangombwa ni buri munsi w’akazi guhera saa moya (07h00) kugera saa sita (12h00).

II.2. Amasaha yo kugitwara
Kuwa mbere kugera kuwa gatanu: Guhera saa tano (11h00) kugera saa sita (12h00).


III. Ibyangombwa usaba extrait yitwaza

III.1. Ku banyarwanda batuye mu Rwanda
•    Kopi y’indangamuntu cg icyangombwa kiyisimbura ku wayitaye;
•    Amafoto abiri magufi mashya agaragaza imisaya yombi;
•    Icyangombwa kigaragaza ko yishyuye 1200Frw ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro;
•    Kopi y’ibaruwa imushyira mu kazi, amasezerano y’akazi cg ikarita y’akazi (ku bagishakira impamvu z’akazi).

III.2. Ku banyamahanga baba mu Rwanda
•    Kopi ya passport igifite igihe(valid passport)
•    Kopi ya VISA y’u Rwanda;
•    Amafoto abiri magufi mashya agaragaza imisaya yombi;
•    Icyangombwa kigaragaza ko yishyuye 1200Frw kuri Rwanda Revenue Authority;
•    Kopi y’ibaruwa imushyira mu kazi, amasezerano y’akazi cg ikarita y’akazi (ku bagishakira impamvu z’akazi).

III.3. Ku banyarwanda baba hanze y’igihugu(bisabirwa kuri Ambassades/High Commissions)
•    Kopi ya passport y’u Rwanda igifite agaciro(valid passport)
•    Kopi ya Visa igifite agaciro (ku baherereye mu bihugu bitari ibyo muri EAC&CEPGL)
•    Ibyangombwa bigaragaza aho batuye(residence permit)
•    Amafoto abiri magufi mashya agaragaza imisaya yombi;
•    Kwishyurira kuri Ambassade amafaranga y’icyangombwa(amafaranga agenwa bitewe n’ifaranga ry’igihugu usaba abarizwamo).

III.4. Ku banyamahanga bigeze kuba mu Rwanda
•    Kopi ya passport igifite agaciro (valid passport)
•    Kopi ya Visa igifite agaciro (ku munyamahanga ugisabira mu gihugu kitari icyo afitiye ubwenegihugu)
•    Icyangombwa kigaragaza ko yigeze aba mu Rwanda;
•    Amafoto abiri magufi mashya agaragaza imisaya yombi;
•    Kwishyurira kuri Ambassade amafaranga y’icyangombwa(amafaranga agenwa bitewe n’ifaranga ry’igihugu arimo).

Icyitonderwa:
•    Gusaba iki cyangombwa no kugitwara bikorwa na nyir’ubwite gusa
•    Umuntu usaba kwemererwa kwiyandikisha kwiga mu Mashuri Makuru na Kaminuza ntasabwa iki cyangombwa;
•    Ku basaba akazi, iki cyangombwa gihabwa umuntu wamaze gutsindira umwanya mbere yo gutangira akazi;
•    Agaciro k’icyi cyangombwa ni amezi atandatu.

•   Uwagira ikibazo ya twandikira kuriyi  E-mail: csr@nppa.gov.rw

BACK TO HOME

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
001063
Mu cyumweru :
003633
Muri uku kwezi :
016708
Muri uyu mwaka:
095566
Bose :
720658

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw