Kuwa gatatu, Gicuransi 24, 2017

KARONGI: UMUKOBWA AKURIKIRANYWEHO ICYAHA CYO KWIHEKURA.

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa KARONGI rwaregeye urukiko dosiye y' umukobwa  witwa NYIRANSEKANABO Alvera w'imyaka 26 y'amavuko icyaha cyo kwihekura, icyaha cyakozwe mu rukerera rw'itariki ya 03 Gicurasi 2017.

Iki cyaha cyo kwihekura cyabaye ahagana saa kumi n'imwe za mu gitondo, mu Mudugudu wa Cyinjira, Akagari ka Nyakavumu, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke, ubwo uyu mukobwa   NYIRANSEKANABO Alvera wari umaze igihe atwite ariko adashaka kubigaragaza kuko ari ubwa kabiri yari agiye kubyarira iwabo, ndetse akaba ataremeraga ko atwite nk’uko yabisobanuriye Ubushinjacyaha kuko yemera icyaha.

Mu gitondo rero cy'itariki twavuze haruguru, uregwa yafashwe n'ibise ari mu nzu  n'abana bato gusa kuko nyina babanaga yari yaraye mu masengesho, aho kujya kubyarira kwa muganga  , yagiye ku musarani yamara kubyara uruhinja rw'umuhungu akarujugunya mu musarani.Akimara   gukora ayo marorerwa yahise afata imyenda ye arahunga.

Nyina avuye mu masengesho atashye, yabonye ibimenyetso by'amaraso usa n'ugana mu bwiherero,  ahuruza abayobozi nibwo basangaga umurambo w'uruhinja mu musarani, uregwa ahita ashakishwa  ashyikirizwa inzego z'umutekano, ubu akaba afungiye muri cachot ya Bwishyura mu gihe agitegereje kuburana mu mizi.

Ingingo ya 143 y'itegeko ngeng No 01/2012ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igihano cy'igifungo cya burundu ku muntu wihekuye..

Share Button

Abadusura ku rubuga

Ku munsi :
001086
Mu cyumweru :
003656
Muri uku kwezi :
016731
Muri uyu mwaka:
095589
Bose :
720681

NPPA Nkoranyambaga

P.O. Box: 1328 KIGALI - RWANDA,E-mail: info@nppa.gov.rw